Amabwiriza yokwandika


Oli Health Magazine ni urubuga mpuzamahanga rw’ urubyiruko rufite intego yogufasha urubyiruko kwiyitaho no kubaka isi y’abantu bafite ubuzima bwiza rutanga amakuru avuye kunzobere z’ ubuzima.

 Niba uri umunyeshuri wiga iby’ ubuganga, umudogiteri, umuporofeseri, cyangwa impuguke mubyubuzima uhawe ikaze. Inkuru zawe zakwigisha, ikazamura kandi ikanakiza ubuzima bwabenshi.

Ushobora kwandika inkuru zakorewe ubugororangingo mucyongeeza, igiturikiya, igifaransa cyangwa ikinyarwanda. Mbere yo gutangazwa, inkuru yawe izasuzumwa n’ itsinda ry’ abashakashatsi rigizwe na komite y’ abarezi, hamwe na komite y’ abanyeshuri.

 

IBYEMEWE N’ IBITEMEWE

 

  • IBYEMEWE

1. Turashishikariza abanditsi kumenya Oli Health Magazine n’ inkuru itangaza. Twibanda kunkuru zerekeranye no kwigisha ibijyanye n’ ubuvuzi zifasha abantu kubaho neza byumwihariko urubyiruko rwo ku isi.

2. Soma witonze. Inkuru yawe ishobora kutugeraho irimo amakosa y’ imyandikire cyangwa imivugire. Mbere yokohereza inkuru yawe shaka inshuti wizeye iyisome.

3. Niba ufite ifoto itari iyawe garagaza inkomoko yayo (urubuga wayikuyeho).

4. Shyiraho ifoto yawe n’ umwirondoro wawe muri make: amashuri ufite, uburambe bwawe, imeli yawe (Email), na nimero ya telefoni.

5. Muhawe ikaze. Turabashishikariza gusangiza amakuru bagenzi banyu binyuze kumbuga nkoranya mbaga, imeli, nahandi. Ukimara gutangaza inkuru yawe ugomba guhita uyisangiza bagenzi bawe. Ugomba gutangaza inkuru igaragaza ahantu yakomotse. Bino bizarinda gugo (Google) imenya neza ko atari inshishurano.

6. Garagagaza isoko y’ inkuru. Kugaragaza ibihamya n’ ingenzi kuri twe.

7. Fasha abasomyi ubaha icyatuma batekereza ko hari ikintu bigeye kuri Oli Health Magazine.

8. Umutwe w’ inkuru yawe ugomba kuba ugaragariza umusomyi icyo iyo nkuru yerekeyeho.

 9.Garagaza itandukaniro n’ abandi. Ibaze uti “ni iki inkuru yange itandukaniyeho n’izindi nkuru zo muri Oli Health Magazine?”. Mugihe cyo kugaragaza isoko y’ umuntu urwaye umwanditsi ntagomba kwandika ikintu kigaragaza irangamuntu ye: amazina ye, aho abarizwa, aho yavukiye, ni uko ameze.

 

  •  IBITEMEWE

1. Ntiwohereze inkuru kuzindi mbuga. Oli Health Magazine yemera inkuru ziturutse kubahanga batandukanye twavuga abanyeshurio, n’ inzobere mubyubuzima, n’ abandi.

2. Ntiwohereze inkuru yigeze koherezwa.

3. Inkuru yawe ntabwo ugomba kuyitangaza kuri interineti udafite uruhushya rutanzwe na Oli Health Magazine cyangwa ngo ugaragaze inkomoko y’ inkuru.

 

IBINDI KURI OLI HEARTH MAGAZINE

 

A. Kohereza inkuru kuri Oli Health Magazine ugomba kwemera amategeko n’ amabwiriza ya Oli Health Magazine

B. Inkuru zose zoherejwe siko zose zitangazwa bitewe nuko harigihe haba hari umubare munini w’ abantu bohereje inkuru. Bityo hakabamo gukerererwa kuzitangaza. Ariko tugerageza kukumenyesha akokanya inkuru yawe imaze gutangazwa.

C. Rimwe na rimwe inkuru ishobora kuba itari kukigero k’ inkuru  za Oli Health Magazine ibyo ntibibace intege mukohereza inkuru zanyu.

D. Inkuru za tangajwe k’ urubuga rwa Oli Health Magazine zigomba kuba zuje ubuhanga.

E. Rimwe na rimwe Oli Health Magazine ihitamo mubutumwa bwoherejwe, ibitekerezo, inama hanyuma ikabisangiza abandi bantu kumbuga nkoranya mbaga.

F. Mugihe waramuka wohereje kuri Oli Health Magazine inkuru y'undi muntu ukuye ahandi hantu, kuma website, ibitabo, cg se ahandi ahariho hose uzirengera ingaruka zose kugiti cyawe.

0 Comment

Would you like to write the first comment.

Leave a Comment

Your email address will not be published.