Amateka


Oli Health Magazine ni urubuga ruvuga kubijyanye n’ ubuzima. Rufite abahanga mugutangaza amakuru mubijyanye n’ ubuzima aribo abanyeshuli, abaganga, abaporofeseri,ndetse nizindi mpuguke mubyubuzima. Inkuru za Oli Health Magazine zitangazwa mu cyongereza, ikinyaturikiya, igifaransa, n’ ikinyarwanda. Ifite intego yogufasha abantu byumwihariko urubyiruko kwiyitaho no kurema (gushaka) ubuzima buzira umuze. UWISHEMA Olivier niwe wayishinze. Nkumunyeshuri wemeranya nihame rya Desiderius Erasmus rivuga riti; “kwirinda biruta kwivuza”, ryamuhaye igitekerezo cyo gushinga Oli Health Magazine.

UWISHEMA Olivier ni umunyeshuri, umushakashatsi, akaba n’ umwanditsi mu ishuri ry’ ubuganga rya KTU (KTU medical school) riherereye muri Turikiya. Ni umukoranabushake, umuyobozi, n’ umusore wavukiye guhindura isi. UWISHEMA Olivier yabaye visi perezida wa diyasipora muri turikiya (2016-2017), mumwaka wa 2017 yakoranye numuryango mpuzamahanga wabongereza utegamiye kuri leta ushinzwe kurwanya ubucakara. Mumwaka wa 2016 yakoze nkumukoranabushake muri federasiyo y’imikino ihuza ibigo by’amashuri, gymunasiade world school championship yita kuburezi n’ imikino ku rubyiruko. Nkumwanditsi, UWISHEMA Olivier yarwanye intambara ikomeye igihe yashakaga kumenyekanisha uru rubuga. Bitewe nuko ibinyamakuru byashakaga kumwishyura kugirango bitangaze inkuru ze. Zimwe munkuru ze zirengagijwe inshuro nyinshi. Nkumuntu waruzi uko bimera, kutagira umuntu numwe wagushyigikira mubitekerezo by’ iterambere no guhanga udushya bitewe naho umuntu aturuka, ikiciro, n’ ubushobozi; UWISHEMA Olivier yashatse kuba ijwi ryurwo rubyiruko rudafite uwarufasha mubitekerezo cyangwa mu mpano twavuga; nko kwandika inkuru zijyanye ni ubuzima zizamura imibereho yabatuye isi intego ya Oli Health Magazine ni ukurema isi y’ ubuzima buzira umuze.

Oli Health Magazine irafunguye kuri buriwese hatitawe ku ruhu, igitsina, ururimi, idini, ibitekerezo, inkomoko, imyaka, ubumuga, n’ubushobozi. Kubwibyo buriwese uri ku isi hose ahawe ikaze. Uwishema Olivier yizera ko dukeneye guhuza imbaraga kugirango tuzamure imibereho myiza ya rubanda; binatume bamenyako kwirinda biruta kwivuza. Ibi bizakunda binyuze mukuzamura imirire, imibereho, no guhindura imitekerereze. Twibukeko uburyo abantu babayeho n’ ibyo bashyize mukanwa kabo; uburyo bitwara niyo nzira nziza kurusha kwandikirwa imiti (ibinini).

Kuba umunyeshuli w’umunyafurika wiga hanze, byamufunguye amaso amenyako atagomba kurebera ahubwo agomba gushaka ibisubizo by’ ibibazo byugarije umuryango rusange. Yizerako azazana impinduka mumiryango, mubihugu, n’ ahandi hose ku isi binyuze muguhanga imishinga izamura imibereho y’ abantu kuri iyi isi dutuyemo. UWISHEMA Olivier yizera ko kuzamura imibereho y’ urubyiruko ndetse nogutera intambwe yo kurinda abantu ibibazo by’ ubuzima ariyo nzira nyayo yo kwirinda ibibazo by’ ubuzima bwa buri munsi, ejo hazaza hi isi, nokuzamura ubushobozi bwo guterimbere.

0 Comment

Would you like to write the first comment.

Leave a Comment

Your email address will not be published.